Maria Avila wahoze akorera umuhanzi Chris Brown mu rugo rwe, yasabye urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira igice cy'amafaranga ava mu bitaramo uyu muhanzi ari gukorana na Usher, kugira ngo yishyurwe indishyi zingana na miliyoni 12.9 z'Amadolari ya Amerika yatsindiye mu rubanza rw'igitero cy'imbwa ya Chris Brown.
Mu mpera za Kamena 2026, urukiko rwa Los Angeles rwemeje ko Chris Brown agomba kwishyura Avila ayo mafaranga nyuma yo gusanga yagize uburangare bwatumye imbwa ye imugirira nabi mu 2020. Nubwo urubanza rwarangiye, Avila yavuze ko nta mafaranga arishyurwa kugeza ubu, bituma yongera kwitabaza urukiko.
Avila arasaba ko amafaranga Chris Brown yinjiza mu rugendo rw'ibitaramo ari gukorana na Usher yahita afatirwa kugira ngo habanze hishyurwe indishyi yatsindiye. Yanavuze ko, mu gihe ayo mafaranga ataba ahagije, hakwifashishwa n'andi ava mu ndirimbo ze, uburenganzira bwo kuzikoresha (royalties), ibicuruzwa byamamaza ndetse n'amasezerano y'ubucuruzi.
Ku ruhande rwa Chris Brown, nta tangazo yari aratanga kuri ubu busabe, ndetse na Live Nation itegura uru rugendo rw'ibitaramo na yo yanze kugira icyo ibutangazaho.
Source:
Inyarwanda:https://inyarwanda.com/rw/amakuru/uwahoze-akorera-chris-brown-arashaka-gufatira-amafaranga-yibitaramo-bye-ngo-yishyurwe-miliyoni-13-1785224796625
Leave a Comment