Loading
RADIO Y'ICYITEGEREREZO
88.8FM - 90.3FM - 107.3FM
X

Ukraine: Abarimo abashinzwe ubutabazi bahitanywe n'igitero cya Drones
Modified: 4 weeks ago NKURUNZIZA Olivier

Ukraine: Abarimo abashinzwe ubutabazi bahitanywe n'igitero cya Drones.

Ukraine yatangaje ko igitero cyagabwe n’uburusiya, cyahitanye abakozi 4 barimo n’abashinzwe ubutabazi abandi 12 barakomereka.

 

 

Umujyi wa Kharkiv uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine

 

Ni igitero cyagabwe n’indege zitagira abapilote z’abarusiya  zizwi nka Drone, mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 3 mata 2024 rishyira tariki 4 mata 2024.

Iki gitero cyahitanye abantu bane , batatu muri bo bari abakozi ba Ukraine bashinzwe ubutabazi N’umuturage umwe.

Ni igitero cyagabwe ku nyubako z’abaturage ba Ukraine ziherereye  mu mujyi wa Kharkiv uri  mu burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Mayor w’uyu mujyi ” Igor Terekhov” mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Telegram yavuze ko Atari ubwa mbere aka gace kagabwaho ibitero n’u burusiya, ati ” Si ku nshuro ya mbere ibi biba kuko no mu minsi yashize uburusiya bwarashe muri aka karere kacu ka Kharkiv, icyo gihe abantu 12 barakomeretse bikomeye, Kuri ubu nanone byasubiye twagiye kumva mu masaha y’ijoro twumva urusaku rudasanzwe ndetse abantu bane bahasize ubuzima ,harimo batatu basanzwe bakora ibikorwa by’ubutabazi birimo guhangana n’inkongi y’umuriro yatewe n’iturika ndetse n’umuturage umwe w’inzirakarengane.”

 

 


Bimwe mu byangijwe n’iki gitero harimo inzu z’abaturage, imodoka z’ubutabazi n’ibindi.

 

Aya makuru kandi yashimangiwe na Guverineri wa        Kharkiv  “Oleg Synegubov” yavuze ko izo ndege zo mu bwoko bwa Drones zagabye iki gitero  zageraga muri 15 ariko zimwe muri zo zikaba zahanuwe n’ingabo za Ukraine.

Ku ruhande rw’uburusiya, buhakana ibyo kubuza amahwemo abaturage ba Ukraine ko ahubwo  icyo buharanira ari ukwigarurira Uburasirazuba n’amajyepfo ya Ukraine.

 

Uyu mujyi wa Kharkiv  uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, mu birometero 30km uvuye ku mupaka  utandukanya uburusiya na Ukraine washegeshwe n’ibisasu byoherezwaga n’uburusiya biturutse I Moscow guhera muri Gashyantare 2022.

 




Live chat
Currently on ENERGY Radio
Artist / Journalist
Song name / program
Loading