Loading
RADIO Y'ICYITEGEREREZO
88.8FM - 90.3FM - 107.3FM
X

Ibihugu bya Afurika biratangaza ko mu cyumweru gishize byibura abantu basaga ijana bahitanywe n’indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox)
Modified: 1 month ago Energy Radio

Ibihugu bya Afurika biratangaza ko mu cyumweru gishize byibura abantu basaga ijana bahitanywe n’indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox).


Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara Africa CDC cyatangaje ko  bitumvikana ukuntu mu cyumweru gishize abagera 107 muri Afurika  bahitanywe n’indwara y’ubushita.


Kugeza ubu muri Afurika habarurwa ubwandu bushya bw’indwara y’ubushita bw’inkende 3,160.


Mu gihe Afurika iri mu rugendo rwo gusha inkingo, izigera ku 250,000 zoherejwe muri RDC, ni mugihe hakenewe izigera miliyoni 3 mu kurwanya iyi ndwara muri icyo gihugu.


Mu biranga indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) harimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima, kugira umuriro mwinshi urengeje 38.5oC, kubabara umutwe bikabije, ndetse no kubabara umugongo n’imikaya.




Live chat
Currently on ENERGY Radio
Artist / Journalist
Song name / program
Loading