Ukraine: Abarimo abashinzwe ubutabazi bahitanywe n'igitero cya Drones
Modified: 5 months, 1 week ago
NKURUNZIZA Olivier
Ukraine: Abarimo abashinzwe ubutabazi bahitanywe n'igitero cya Drones.
Ukraine yatangaje
ko igitero cyagabwe n’uburusiya, cyahitanye abakozi 4 barimo n’abashinzwe
ubutabazi abandi 12 barakomereka.
Umujyi wa Kharkiv uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine
Ni
igitero cyagabwe n’indege zitagira abapilote z’abarusiya zizwi nka Drone, mu ijoro ryo ku wa gatatu
tariki 3 mata 2024 rishyira tariki 4 mata 2024.
Iki
gitero cyahitanye abantu bane , batatu muri bo bari abakozi ba Ukraine
bashinzwe ubutabazi N’umuturage umwe.
Ni
igitero cyagabwe ku nyubako z’abaturage ba Ukraine ziherereye mu mujyi wa Kharkiv uri mu
burasirazuba bw’iki gihugu.
Mayor w’uyu mujyi ” Igor Terekhov” mu butumwa yanyujije ku rukuta
rwe rwa Telegram yavuze ko Atari ubwa mbere aka gace kagabwaho ibitero n’u
burusiya, ati ” Si ku nshuro ya mbere ibi biba kuko no mu minsi yashize
uburusiya bwarashe muri aka karere kacu ka Kharkiv, icyo gihe abantu 12 barakomeretse bikomeye, Kuri ubu
nanone byasubiye twagiye kumva mu masaha y’ijoro twumva urusaku rudasanzwe
ndetse abantu bane bahasize ubuzima ,harimo batatu basanzwe bakora ibikorwa
by’ubutabazi birimo guhangana n’inkongi y’umuriro yatewe n’iturika ndetse
n’umuturage umwe w’inzirakarengane.”
Bimwe mu byangijwe n’iki gitero
harimo inzu z’abaturage, imodoka z’ubutabazi n’ibindi.
Aya makuru kandi yashimangiwe na Guverineri wa Kharkiv “Oleg
Synegubov” yavuze ko izo ndege zo mu bwoko bwa Drones zagabye iki gitero zageraga muri 15 ariko zimwe muri zo zikaba
zahanuwe n’ingabo za Ukraine.
Ku
ruhande rw’uburusiya, buhakana ibyo kubuza amahwemo abaturage ba Ukraine ko
ahubwo icyo buharanira ari ukwigarurira
Uburasirazuba n’amajyepfo ya Ukraine.
Uyu mujyi wa Kharkiv uherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, mu
birometero 30km uvuye ku mupaka
utandukanya uburusiya na Ukraine washegeshwe n’ibisasu byoherezwaga
n’uburusiya biturutse I Moscow guhera muri Gashyantare 2022.
Lastest
Ibihugu bya Afurika biratangaza ko mu cyumweru gishize byibura abantu…
Modified 1 day, 2 hours ago
Ukraine: Abarimo abashinzwe ubutabazi bahitanywe n'igitero cya Drones
Modified 5 months, 1 week ago
Ikaze kuri Website ya Ernergy Radio
Modified 1 year, 6 months ago
Urubyiruko rwa Nyabihu District rwiyemeje kwimana Urwanda ruhangana …
Modified 1 year, 6 months ago
Twigire ku buzima n'amateka ya Mgr Desmond TUTU
Modified 1 year, 6 months ago
Ni iki wabwira umuntu uhora yumva ashaka gusaba imbabazi ariko umutim…
Modified 1 year, 6 months ago
#Music_History: Menya amateka y'abamwe mubahanzi bazize Jenoside yako…
Modified 1 year, 6 months ago
"𝗛𝗨𝗠𝗨𝗥𝗔: 𝗨𝗿𝘂𝗺𝘂𝗹𝗶 𝗿𝘄'𝘂𝗯𝘂𝘇𝗶𝗺𝗮 𝗿𝘂𝘁𝗮𝗺𝘂𝗿𝘂𝗿𝗮 𝗡𝗼𝗻𝗲 𝗻'𝗘𝗷𝗼." Ikiganiro #Imbone…
Modified 1 year, 6 months ago