Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ya 2026.

Harry Kane yegukanye Ballon d’Or ya 2026.

Rutahizamu wa Bayern Munich akaba na kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, yabaye Umwongereza wa mbere utwaye Ballon d’Or mu myaka 25, akaba uwa gatanu mu mateka

Harry Kane w’imyaka 33 yayegukanye hashize imyaka 15 atangiye gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga ubwo yatizwaga mu ikipe ya Leyton Orient. Umwongereza waherukaga gutwara Ballon d’Or ni Michael Owen mu 2001, afite imyaka 22. Tim Sherwood, wahoze atoza Tottenham akaba ari we wamuhaye umukino we wa mbere wo gutangira muri Premier League mu 2014, yabwiye ikinyamakuru Sky Sports ati: "Iyi ni inkuru ya Cinderella tutarigeze tubona."

Kane yamushimiye ubwo yakiraga igihembo cya Ballon d’Or. Tim Sherwood avuga ko kuba yaratijwe mu makipe agiye atandukanye nka Orient, Millwall, Norwich city na Leicester city atari ugutsindwa, ahubwo Amakipe yatijwemo niyo yamugize uwo ari we. Kane yagize ati: "Urugendo rwanjye ntirwari rworoshye; nagombaga kunyura mu makipe nabaga natijwemo, nkarwana kugira ngo ngere aho ndi ubu."

Imibare y’amateka:

Amaze gutsinda ibitego bigera kuri 550 mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu.Ni we mwataka mwiza w’ibihe byose wa Tottenham Hotspur na ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. Umwaka ushize yatsinze ibitego 73, muri byo 61 yabitsindiye Bayern Munich. Ni imibare itaherukaga, kuko byaherukaga ubwo  Cristiano Ronaldo yatsinda 61 muri Real Madrid mu 2014/15. Harry Kane kandi Ni we mukinnyi wihuse cyane mu mateka ya Bundesliga watsinze ibitego 100.


Jamie Carragher avuga ko kujya muri Bayern Munich muri mu 2023 ari byo byatumye amenyekana kuruhando mpuzamahanga.Yavuze ati: "Nta buryo Harry Kane yari gutwara Ballon d’Or akinira Tottenham Hotspur." Muri Bayern Munich yatwaye Bundesliga inshuro ebyiri zikurikirana n’igikombe cy’Ubudage, ibyo atagezeho muri Toternham Hotspur. Ariko Jamie Carragher yemeza ko Bobby Charlton ari we mukinnyi mwiza w’u Bwongereza w’ibihe byose, kuko yatwaye Igikombe cy’Isi, Tim Sherwood we akavuga ko Kane ari "umukinnyi w’ikipe 100%."

Harry Kane arabura umukino umwe gusa ngo abe umukinnyi wakinnye imikino myinshi mu ikipe y’igihugu y' u bwongereza, kandi akaba abura ibitego 47 ngo agere ku gahigo ka Alan Shearer muri Premier League ko kuba ariwe watsinze ibitego byishi (260). Tim Sherwood yemeza ko ashobora kugaruka mu Bwongereza mu myaka mike iri imbere, bikavugwa ko yakwerekeza mu makipe atandukanye nka Liverpool, Tottenham Hotspur cyangwa Manchester United.

Harry Kane amaze kwegukana Ballon d’Or ya 2026 

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM