Kylian Mbappé yasabye imbabazi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, nyuma y’uko amagambo yavuze ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ateje uburakari mu Bushinwa. Iyi nkuru yatangiye ubwo amashusho y’ikiganiro Mbappé yagiranye yakwirakwiraga kuri murandasi. Muri icyo kiganiro, yabajijwe meme (Meme ni amafoto, amashusho magufi, cyangwa amagambo akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agamije gusetsa abantu) imusekeje kurusha izindi zimugaragaza. Yasubije ko hari amashusho yabonye agaragaza isura ye yashyizwe ku mubiri w’umugabo yatekerezaga ko ari umunyagitugu w’Umushinwa. Aya mashusho yerekeje kuri Mao Zedong, wahoze ayobora u Bushinwa, ishusho ye ikaba yari yarahinduwe hagashyirwaho isura ya Mbappé.
Amagambo y’uyu mukinnyi yateje impaka, cyane cyane mu bafana b’umupira w’amaguru bo mu Bushinwa, aho Mao Zedong afatwa nk’umuntu ukomeye mu mateka y’igihugu.

Mbappé yasabye imbabazi
Nyuma yo kutishimira kwagaragajwe n’abantu batandukanye, Mbappé yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa X, yemera ko amagambo yavuze atari akwiriye.
Yagize ati: “Amagambo navuze ntiyari akwiye, kandi ubu nasobanukiwe ko yababaje abantu benshi bo mu Bushinwa n'abaturage bakomoka mu Bushinwa hirya no hino ku isi.” Yakomeje asaba imbabazi abo amagambo ye yababaje, avuga ko atari agamije kubababaza kandi ko yubaha abaturage b’u Bushinwa n’amateka yabo. Ibi byabaye mu gihe Mbappé, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku isi, yari afite amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitandukanye byo mu Bushinwa.
Ibigo bitatu byahagaritse ubufatanye na we
Ingaruka z’aya magambo ntizagarukiye ku mbuga nkoranyambaga gusa, kuko ibigo byo mu Bushinwa byatangaje ko bihagaritse ubufatanye byari bifitanye n’uyu mukinnyi. Ibigo birimo Dongpeng, gikora ibinyobwa, Mengniu, gikora ibikomoka ku mata, na Milkground, na cyo gikora ibikomoka ku mata na foromaje, byatangaje ko bihagaritse amasezerano y’ubufatanye na Mbappé.Ibyo bigo byagaragaje ko bidashyigikiye amagambo cyangwa ibikorwa bibabaza abaturage b’u Bushinwa.Ibi bishobora kugira ingaruka ku bikorwa byo kwamamaza Mbappé yakoreraga muri icyo gihugu, aho yari asanzwe agaragara mu matangazo y’ibicuruzwa bitandukanye.
Ibi byongeye kugaragaza akamaro ko kwitondera amagambo avugirwa mu ruhame, cyane cyane ku bakinnyi bakomeye bafite abafana n’abafatanyabikorwa mu bihugu bitandukanye ku isi.
Leave a Comment