Isesengura ryakozwe ku rutonde NEC yashyize ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026, rugaragaza ko abayobozi umunani basanzwe bayobora uturere, barimo umwe uyobora by’agateganyo, bongeye gutanga kandidatire zo kujya mu Nama Njyanama, ari na zo zitorwamo abagize Komite Nyobozi z’Uturere. Ku rundi ruhande, hari abayobozi umunani bamaze kugera ku mubare ntarengwa wa manda ebyiri zikurikirana, ku buryo badashobora kongera kwiyamamariza manda ikurikiraho muri Komite Nyobozi z’Uturere. Hari kandi abandi bayobozi b’uturere batagaragaye ku rutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo, nubwo bamwe muri bo bari bacyemerewe kwiyamamaza kubera ko bari barangije manda imwe gusa. Ibi bigaragaza ko amatora yo mu Ugushyingo 2026 ashobora kuzazana abayobozi bashya mu turere twinshi, mu gihe abandi basanzwe mu buyobozi bazaba bafite amahirwe yo kongera gutorwa, nibabanza gutsindira imyanya mu Nama Njyanama. Mu bayobozi b’uturere basanzwe bari mu nshingano, abagaragaye ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ni umunani. Barimo abayobozi b’Uturere twa Gakenke, Karongi, Kirehe, Ngoma, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi, hamwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza. 1111 Aba bayobozi umunani b'uturere bongeye gutanga kandidatire Aba bose bagaragara ku rutonde rwa NEC bafite icyemezo cya “YEGO”, gisobanura ko kandidatire zabo zemejwe by’agateganyo. Ikindi bahuriyeho ni uko bose biyamamaje mu cyiciro cy’abajyanama rusange (Rusange), aho kuba mu cyiciro cy’abagore batorwa ku myanya yihariye ya 30%. Icyakora, kwemezwa kuri uru rutonde ntibivuze ko bahise baba abakandida ku mwanya wa Meya, kuko bazabanza guhatanira kuba abagize Inama Njyanama, ari na yo ntambwe ya mbere isabwa kugira ngo umuntu ashobore kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi y’Akarere. Mu gihe bazaba batowe mu Nama Njyanama, ni bwo bazaba bashobora gutanga kandidatire ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere cyangwa uw’Umuyobozi Wungirije, mu gihe bujuje ibindi bisabwa n’amategeko.Abayobozi umunani bongeye gutanga kandidatire
Abayobozi umunani bongeye gutanga kandidatire
Umuyobozi Akarere ayobora Nimero ku rutonde rwa NEC Mukandayisenga Vestine Gakenke 126 Muzungu Gerald Karongi 434 Hategekimana Fred Kayonza (by’agateganyo) 490 Rangira Bruno Kirehe 523 Niyonagira Nathalie Ngoma 653 Mupenzi Narcisse Nyamasheke 876 Mulindwa Prosper Rubavu 979 Sindayiheba Phanuel Rusizi 
Impinduka zirakomanga mu turere: Abayobozi umunani gusa bagarutse ku rutonde rw’agateganyo
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inama Njyanama z’Uturere, azakurikirwa n’ay’abagize Komite Nyobozi zirimo abayobozi b’uturere n’ababungirije, urutonde rw’agateganyo rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) rugaragaza impinduka zishobora kuzaba mu buyobozi bw’uturere dutandukanye.
Leave a Comment